KWIZERA Olivier

KWIZERA Olivier

Ni umuzamu wa mbere mu Rwanda, akana n'umwe mu bazamu beza mu karere. Yageze muri Rayon Sports FC mu 2020 avuye mu ikipe ya Gasogi United. Uyu musore wazamukiye mu ikipe y'Isonga yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC yakiniye imyaka ine kuva 2013 kugeza 2017, Bugesera FC anakina mu gihugu cya Afrika y'epfo mu ikipe ya Free State Stars yamazemo imyaka 3. Niwe wari mu izamu ry'ikipe y'Igihgugu mu mikino ya CHAN iheruka kubera muri Cameroon aho u Rwanda rwageze mu mikino ya ¼.