BASHUNGA ABOUBA

BASHUNGA ABOUBA

Bashunga Abouba umwe mu bazamu beza mu gihugu ari mu ikipe ya Rayon Sports ku nshuro ya kabiri aho yayigezemo bwa mbere muri Nyakanga 2018 avuye muri Bandari yo muri Kenya, yakiniye Rayon Sports mu rugendo rw'imikino nyafurika ubwo yazaga gusimbura umuzamu Quassim Ndayisenga wari wahagaritswe. Yafashije Rayon Sports F.C kugera mu matsinda ya CAF CC ubwo yasezererwaga na Enyimba yo muri Nigeria. Abouba yahise agurwa mu mwaka wa 2019 ajya mu ikipe ya Buildcon yo muri Zambia yongera kuyigarukamo ku nshuro ya kabiri mu mwaka wa 2020. Bashunga Abouba wazamukiye mu ishuri ry'umupira rya APR FC, yanakiniye amakipe nka Gicumbi FC, Marines FC, Bandari FC yo muri Kenya, ndetse na Rayon Sports yamenyekaniyemo cyane. Bashunga Abouba asanzwe ari umwe mu bazamu bafite ibigwi byo gukinira ikipe y'igihugu Amavubi.