Umuyobozi wa Rayon Sports yasuye fanclub ya Les Bleu du Sud

Umuyobozi wa Rayon Sports yasuye fanclub ya Les Bleu du Sud
09-Oct

Mu ruzinduko rw'iminsi ibiri arimo kugirira mu ntara y'Amajyepfo, umuyobozi wa Rayon Sports Bwana Uwayezu Jean Fidele yasuye abakunzi ba Rayon Sports bibumbiye mu itsinda rya Les Bleu du Sud babarizwa mu Karere ka Huye.

Umuyobozi wa Rayon Sports yashimiye cyane abakunzi bayo bo muri Les Bleu du Sud uruhare bakomeje kugira mu kubaka ikipe yabo bakunda, anabashishikariza gukomeza gutanga umusanzu wabo kuko urugendo rwo kuyubaka rukomeje. Uwayezu kandi yanaboneyeho kumenyesha abakunzi bayo bo muri Les Bleu du Sud aho we na komite ye bafatanyije kuyobora ikipe bagejeje bitegura umwaka w'imikino wa 2021/2022 ndeste aboneraho kubahamiriza ko ikipe y'iteguye neza kuzahatanira igikombe cya shampiyona. Abakunzi ba Les Bleu du Sud nabo bashimiye cyane umuyobozi ubwitange we na komite bafatanyije kuyobora Rayon Sports bakomeje kugaragaza banamwizezeza gukomeza kumuba hafi mu bikorwa byose by'ikipe. Ni gikorwa umuyobozi wa Rayon Sports ateganya gukomereza no muyandi matsinda (fanclubs) y'abakunzi ba Rayon Sports hirya no hino mu gihugu.
© Copyright Rayon Sports 1965 - 2021