Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wa Raja Casablanca

Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wa Raja Casablanca
25-Sep

Binyuze mu bufatanye Rayon Sports yasinyanye na Raja Casablanca, Rayon Sports yamaze gusinyisha umukinnyi mushya AIT LAHAISSANE AYOUB amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa avuye muri iyi kipe yo muri Morocco.

Nyuma y’uko muri Nyakanga 2021 amakipe yombi agiranye amasezerano y’ubufatanye, kuri ubu amakipe yombi yatangiye kubyaza umusaruro ibiyakubiyemo harimo guhererekanya abakinnyi, aho ikipe ya Rayon Sports yasinyishije ukina mu kibuga hagati aho akina imyanya myinshi harimo 6, 8 ndetse 10. Ayoub w’imyaka 21 yazamukiye mu makipe y’abato ba Raja Casablanca. Akina mu kibuga hagati asatira akaba azwiho kuba yakwifashisha ku myanya myinshi irenze umwe. Ubufatanye Rayon Sports yasinyanye na Raja burimo ko Raja Casablanca izajya itiza abakinnyi Rayon Sports FC, ikanayifasha mu bikorwaremezo, gukorera umwiherero muri Morocco, kongera imbaraga mu buvuzi, kuzamura impano ku ngimbi z’iyi kipe no kujya zikina imikino ya gicuti yewe hakiyongeraho n’ibikorwa bijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi. Raja Casablanca ni yo kipe ikunzwe na benshi muri Morocco ibintu ihuriyeho na Rayon Sports ikunwe na benshi mu Rwanda.
© Copyright Rayon Sports 1965 - 2021