Ikipe ya Rayon Sports

Ibigwi n'amateka

Mock

Umukino w'Umupira w'amaguru watangiye gukinwa mu Rwanda ahayinga mu 1930 utangijwe n'Umwami w' u Rwanda Mutara III Rudahigwa ku bufatanye n'abapadiri bera ( Pères Blancs ) bari barageze mu Rwanda mu mwaka wa 1900 ubwo bashingaga za Misiyoni ahatandukanye mu gihugu.

Muri icyo gihe umupira utangira gukinwa mu Rwanda habaga amakipe atandukanye ashingiye ku mitwe y'ingabo no kuri za Sheferi arimo iyitwaga Amaregure y' i Nyanza yanakinwagamo n'Umwami Rudahigwa ndetse n' Amagaju yo mu Bufundu ku mutware Rutaremara watwaraga agace k'Ubufundu (Nyamagabe y'ubu).

N'ubwo hagati ya 1930 na 1960 amakipe yari ahari yari yiganjemo ashingiye ku mitwe y'ingabo, amadini ndetse na Sheferi z'icyo gihe, nyuma hatangiye no kuvuka ibitekerezo byo gushinga andi makipe kuko umupira w'amaguru nk'umukino umwami yisangagamo wari utangiye kugira abakunzi benshi mu gihugu. Igitekerezo cyo gushinga ikipe ya Rayon Sports cyatangiye kuvuka mu ntangiriro z'umwaka wa 1960 nyuma yo kunozwa neza ishingwa mu 1964 ishingiwe mu cyahoze ari Komini Nyabisindu muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Murenge wa Busasamana,akarere ka Nyanza, mu Ntara y'Amajyepfo. Rayon Sports FC yaje kubona ubuzimagatozi mu mwaka w' 1968 ihabwa niemro ya

Izina Izina Rayon Sports

Inkomoko y'izina "RAYON SPORTS" mu 1965

Nyuma y' itanga ry'umwami Mutara wa III Rudahigwa mu mwaka w' 1959, amenshi mu makipe yari ariho ku ngoma yarasenyutse. Nyuma y'ibihe by'impinduramatwara (Révolution) yo muri 1961 yemeje ko ubwami buvuyeho burundu hakaza Repubulika,icyo gihe hatangiye kubaho amakipe ashingiye kuri za komine ,Amashuri n'Ibigo by'ubucuruzi mu rwego rwo kwidagadura kuko umupira w'amaguru wari utangiye gukundwa. Icyo gihe umurwa mukuru w' u Rwanda wavuye i Nyanza ujyanwa i Kigali, Amakipe mashya nayo atangira kuvuka asimbura ayahozeho ku Ngoma ya Cyami yari yarasenyutse. Bijya gutangira havutse ikipe ya Komine Kiyovu muri Kigali, ikipe ya Komine Nyabisindu muri Nyanza, ikipe ya Komine Mukura ya Astrida (Butare), ndetse hashinzwe n'izindi kipe ariko zitari zikomeye cyane zanagiye zisenyuka uko imyaka yasimburanaga.

Ikipe ya Komini Nyabisindu ntabwo yigeze yibonwamo n'abatuye ako gace nk'uko bibonaga mu ikipe y'amaregure y'Umwami Mutara wa III Rudahigwa ,bizagutuma muri 1964 uwari Perezida w'urukiko rw'ikirenga rwa Repubulika y'u Rwanda rwakoreraga i Nyanza, Murego Donati,ashinga ikipe nshya idashingiye ku buyobozi bwa komini, ayita Imirasire. Bigeze mu 1965 Padiri w'umubiligi witwaga Arnot Channoine wayoboraga Koleji Kirisitu Umwami ya Nyanza ( Collège du Christ-Roi de Nyanza) ikipe Imirasire yahise ayita izina rya “RAYON SPORTS” ryaje kwamamara rirenga Nyanza, rikwira ibice byose by' igihugu, ndetse ryamamara no hanze y'igihugu. Rayon Sports yabonye ubuzima gatozi tariki 25 Gicurasi 1968 bityo iba ikipe ya mbere yemewe n'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda kuko Statut yayo yajyanwe kwa noteri wa leta.

Abafana Abafana bakunda Rayon Sports

Inkomoko y'igikundiro cya Rayon Sports muri rubanda

Uko iminsi yagendaga isimburana Rayon Sports yagendaga irushaho gukundwa Abanyarwanda bakarushaho kuyibonamo kubera ko yari ikipe idashingiye kuri za komini nk'ayandi makipe yavukiye rimwe mu bihe byayo nka Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports wasangaga afite abakunzi benshi babaga batuye muri izo Komini yavukiyemo. Kutabogamira kuri leta byatumaga ifatwa nk'ikipe y'ibwami kuko itajyaga ishyigikira gahunda zo gutanya Abanyarwanda zazanwe n'abanyapolitiki ba nyuma y'ibihe bya Revulusiyo ,Rayon Sports aho kujya muri iyo nkubiri ya politiki y'ivanguramoko yatanyaga Abanyarwanda yo yibandaga ku cyatuma bunga ubumwe bakimakaza umuco w'amahoro n'ubworoherane binyuze mu mikino.

Rayon Sports nubwo yakundwaga n'Abanyarwanda abanyapolitiki benshi ntibayiyumvagamo kuko bayifataga nk'ikipe ishyigikiye amatwara ya Cyami bitewe n'agace yari yaravukiyemo kari igicumbi cy'ingoma ya Cyami yari yarahiritswe mu 1959. Ibintu byahindutse bibi kuri iyi kipe nyuma y'ifungwa rya Murego Donati washinze Rayon Sports akaba yari n'umuntu wa kabiri mu gukomera mu gihugu nyuma ya Perezida wa Repubulika Kayibanda Grégoire. Murego Donati ubwo yafungwaga n'ubuyobozi bwa Perezida Kayibanda kubera impamvu za politike aho byavugwaga ko yazize kudashyigikira Perezida Kayibanda kuri politike ye y'amacakubiri , byatumye Rayon Sports isa nk'ibuze ukuboko kw' iburyo kwayo kuko yatangiye guhura n'ibibazo bitandukanye. Gufungwa kwa Murego Donati nubwo byatumye ikipe isubira inyuma ariko ntiyasenyuka nkuko byari byaragenze kuri amwe mu makipe nk'Amaregure n'Amagaju yari yarasenyutse , Rayon Sports yakomeje gufashwa n'abacuruzi b' i Nyanza bakoreragayo ndetse n'abari baraje muri Kigali ku mpamvu z'ubucuruzi. Muri urwo rugendo rwose rurimo ibyiza n'ibibi Rayon Sports yakomeje kubaho iba iharanira kuba ubukombe bituma inatwara igikombe cya Shampiyona ya mbere yemewe na FIFA na CAF muri 1975 kuko nibwo FERWAFA yemewe nk'umunyamuryango w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA. Rayon Sports yahawe igikombe hahita haba n'ibirori bikomeye byo kukishimira ku bakunzi bayo bari batuye ahatandukanye mu gihugu no ku bakunzi bayo bari bari i Nyanza by' umwihariko bari barihebeye iyi kipe yabaga i Nyanza muri icyo gihe. Kuva Ikipe ya Rayon Sports itwara igikombe cya mbere cya Shampiyona mu 1975 kugeza ubu ni ikipe ifatwa nk'ikipe y'ubukombe mu Rwanda aho yegukanye ibikombe bitandukanye birimo ibikombe bya shampiyona, ibikombe by'igihugu , igikombe cya CECAFA inaba ikipe ya mbere mu Rwanda yabashije gukora amateka yo kugera mu kiciro cy'amatsinda mu marushanwa Nyafurika aho yageze mu mwaka wa 2018.

Intumbero

...

Icyerecyezo

Icyerecyezo cy'umuryango wa Rayon Sports ni ukuba umuryango w'ubashywe, wibeshejeho kandi ...

Intego n'ibikorwa by'umuryango

Umuryango “Association Rayon Sports” ufite intego n'ibikorwa bikurikira:

Icyerecyezo cy'umuryango wa Rayon Sports ni ukuba umuryango w'ubashywe, wibeshejeho kandi ...

  • Guteza Imbere siporo n'imyidagaduro mu ngeri zitandukanye z'imikino
  • Guharanira inyungu z'abanyamuryango mu rwego rwa siporo n'imyidagaduro
  • Kubaka ibikorwaremezo bya ngombwa bifasha mu guteza Imbere siporo n'imyidagaduro
  • Gushishikariza abantu siporo n'imyidagaduro ku gira ngo bagire ubuzima buzira umuze
  • Gushaka icyateza imbere umuryango mu bukungu
  • Kurwanya ivangura iryo ariryo ryose muri siporo n'imyidagaduro
  • Kwitabira amarushanwa ya siporo n'imikino ibikorwa byose bya siporo n'imikino bikorwa bikorwa hakurikijwe amategeko ajyanye nabyo.

Indangagaciro

Icyerecyezo cy'umuryango wa Rayon Sports ni ukuba umuryango w'ubashywe, wibeshejeho kandi ...

  • Gukorera hamwe
  • Guhanga Udushya
  • Gutanga Umusaruro
  • Ubunyamwuga
  • Ukuri

Motto

Kuba mwiza kuruta ejo hashize

© Copyright Rayon Sports 1965 - 2021